IMIBONANO MPUZABITSINA MU KIBUNO/VIH/SIDA

IKIBAZO : Ese imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibino umuntu yakwanduriramo VIH/SIDA cyane cyane ko aba atari mu gitsina nyirizina ?
IGISUBIZO : Birashoboka cyane ko ukora imibonano mpuzabitsina mu kibuno nawe yakwanduriramo VIH/SIDA, ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina mu kibuno baramutse babonanye n’abanduye VIH/SIDA, noneho abandi nabo bakora imibonano mpuzabitsina bisanzwe bakabonana n’abanduye VIH/SIDA ku mubare ungana na ba bandi, ngo abakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno nibo bakwandura ari benshi kurusha abayikoze bisanzwe.
Kuba abakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno bandura Virus itera SIDA cyane kurusha abayikora ku buryo busanzwe Imana yagennye ityo, ni ukubera ko mu gitsina nyirizina ho nibura haba habobereye bitewe n’uko iyo umugore amaze kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, imyanya myibarukiro ye ivubura ububobere butuma habobera. Bivuga ngo birashoboka ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina yakorewe mu gitsina nyir’izina hari igihe abantu bashobora kudakomereka. Iyo hatabayeho gukomereka birumvikana, VIH/SIDA ntiyabona aho yinjirira.
Mu kibuno ho harumye kurushaho. Igihe umuntu yakoreye imibonano mpuzabitsina mu kibuno azaba afite ibyago byinshi byo gukomereka kubera ko ho hakomeye. Niba rero habayeho gukomereka bityo hakabaho guhura kw’amaraso, cyangwa se guhura k’ububobere cyangwa ururenda bibitse VIH/SIDA, bigahura n’amaraso y’umwe mu bari gukora imibonno mpuzabitsina, birumvikana ko hazabaho kwanduzanya.
Ikindi ni uko Virus itera Sida ivumburwa bwa mbere ku bantu, yagaragaye hagati y’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsiba (les homosexuels) bikaba ari n’ibyumvikana kuko gukomereka kuribo aba ari ibintu byoroshye cyane maze ya Virus ikabona aho yinjirira.
IKIBAZO: None se ubundi imibonano yakorewe mu gitsina kugira ngo umuntu yandure VIH/SIDA bigenda gute ?
IGISUBIZO : Ku mibonano mpuzabitsina yakorewe mu gitsina nyirizina, ntabwo umuntu ashobora kwanduza undi igihe cyose hatabayeho gukomeretsanya, kugirango Virus itera SIDA ibone amaraso inyuramo yinjira mu mubiri w’umuntu utanduye.
Mu gihe imibonano mpuzabitsina irimo ikorwa rero, umwe mu bayikora akaba abana n’agakoko gatera SIDA, hari ahantu twavuga haba haboneka izo Virus aba ashobora kwanduza mugenzi we. Aha mbere ni mu maraso. Urugero, niba imibonano mpuzabitsina irimo ikorwa, hanyuma wa muntu ubana na Virus iter Sida agakomereka, noneho na wawundi utanduye nawe agakomemera, ayo maraso yabo bombi agahura, icyo gihe hazabaho kwandura Viru itera Sida.
Aha kabiri ni mu masohoro ku mugabo, no mu bubobere ku mugore. Niba rero habayeho gukomereka kuri wa muntu utanduye, noneho ka gasebe yazanye kagahura n’amasohoro y’umugabo, za Virus ziri muri ayo masohoro zigahura n’amaraso yo muri ako gasebe, hahita habaho kwandura. Cyangwa se niba habayeho gukomereka ku mugabo, hanyuma ka gasebe kagahura na bwa bubobere bw’umugore burimo Virus itera Sida, icyo gihe hazabaho gukomereka byanze bikunze. Ikibanze ni kimwe, ni uko kugirango habeho kwandura VIH/SIDA bisaba ko ugiye kwandura aba yagize agakomere kugirango Virus ibone aho yinjirira, kabone n’ubwo yaba yakomeretse agasebe katagaragarira amaso.
IKITONDERWA : Amasohoro y’umugabo abitse VIH/SIDA aramutse ahuye n’amatembabuzi y’umugore utanduye ariko hatigeze habaho gukomeretsanya, ntabwo uyu mugore yakwandura VIH/SIDA kuko itaba yabonye amaraso inyuramo ngo yinjire mu mubiri, cyangwa se agasebe mu yandi magambo. Ni nako byagenda umugore abaye ariwe ufite VIH/SIDA umugabo atayifite.
Niyo mpamvu mu buzima busanzwe hari igihe usanga umugabo arwaye umugore atarwaye, cyangwa se umugore arwaye umugabo atarwaye, kandi bakora imibonano mpuzabitsina. Ibi biterwa ni uko hagati yabo nta gukomeretsanya kuba kwabayeho, nyamra amasohoro y’umugabo aba yahuye n’amatembabuzi cyangwa se ububobere bw’umugore.
IKIBAZO : Ese abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno babyara ? ese nta ngaruka ku mugabo ukora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno ?
IGISUBIZO: Igihe bakoreye imibonano mpuzabitsina mu kibuno ntabwo bashobora kubyara. Nta muyoborantanga ubaho cyangwa se inzira iyo ariyo yose yahuza umwenge w’ikibuno n’aho intangangore iba iri kugirango intanga ngabo zihanyure zijye guhura n’intangangore aho iba yibereye. Gusa, hari abakobwa cyangwa se abagore usanga bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno hamwe n’abagabo babo, cyangwa se abo bamaranye igihe, babyita ko ari uguhindura uburyo bakoragamo imibonano mpuzabitsina. Hanyuma bakajya babivanga no kugera aho bagahindura bakayikora uko bisanzwe. Icyo gihe uwo mugore ashobora kubyara, ariko asama inda ari uko yakoze imibonano mpuzabitsina ku buryo busanzwe.
Ku bijyanye n’ingaruka z’umugabo uyikorera umugore cyangwa se undi mugabo mu kibuno, usanga akenshi ari ingaruka zo mu mitekerereze (psychologique), aho ashobora gushiduka iyo mibonano ariyo imushimisha kurusha ikozwe ku buryo buisanzwe.
Gusa nanone, cyane cyane iyo ataramenyera, aba afite ibyago byinshi byo kuba yakomereka igitsina cye, cyane cyane ko aba ahatana no kukinjiza ahantu hakomeye.
Ikindi ni uko mu kibuno haba hari imyanda myinshi igomba kuhasohokera. Uyu mugabo afite ibyago byinshi yo kwandura izindi ndwara zo mu gitsina kandi zidasanzwe zinazwi, ku buryo no kuzivura byagorana. No kwandura agakoko gatera Sida twabonyeko kuriwe byoroshye cyane mu gihe uwo bayikora yanduye kuko gukomereka nabyo byoroshye.
Hari n’ikindi kibazo cy’umuntu urimo gukorerwa iyi mibonano mpuzabitsina yo mu kibuno. Ubusanzwe aho umwanda usohokera haba udutsi dufasha umuntu kuba yakwihangana ntajye ku musarani igihe ashatse kwituma, akaba yarindira akanya gato kandi bikamukundira. Umuntu ukorerwa imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno kenshi rero ngo yaba ashobora gucika utwo dutsi, bityo aho kwituma bimufatiye bikaba ngombwa ko abikorera ahongaho kuko kurindira umwanya biba bitakimukundira. Ugasanga utwo dutsi two ku kibuno dusigaye tumurya, kwicara bikamugora.
Mu kibuno ni hamwe kandi ku mugabo no ku mugore, yaba umugabo wakorewe imibonano mu kibuno n’undi mugabo, yaba umugore wayikorewe mu kibuno n’umugabo, bose bashobora kugerwaho n’iki kibazo.